Jump to content

Guhashya Malariya muri Gatsibo

Kubijyanye na Wikipedia
Umubu wa Anophele utera agakoko gatera malariya.

Abatuye Umurenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo baravuga ko bamaze kumenya byimbitse uburyo bwo guhangana n’indwara ya Malariya ikunze kuhaba kubera guturira ibishanga.

Tumenye gahunda yo guhashya Malariya mukarere ka Gatsibo

[hindura | hindura inkomoko]
Ibidendezi birekamo amazi bigakurura imibu y'ingore ya Anophele itera agakoko ka malariya.
Kurara mu nzitiramibu ikoranye umuti ni uburyo bwo kwirinda kurumwa n'imibu itera agakoko gatera malariya.

Gatsibo nk’Umurenge ukora ku bishanga bitandukanye harimo icya Walufu mu Mudugudu wa Manishya mu Kagari ka Manishya ngo bituma abaturage bawutuye bibasirwa n’imibu itera malariya.N’ubwo ariko aka gace kagaragaramo malariya, abagatuye bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ndetse n’uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ikunze kubibasira bikanatuma igabanuka.umwe mu bakorera ubuhinzi mu gishanga cya Walufu avuga ko kubera kuyirwara ndetse no kuyirwaza kenshi byamuteye ubukene none ubu akaba yariyemeje kuyirinda umuryango we.Ati “Ubu iwanjye ntitwabura mituweli cyangwa ngo hagire urara ataraye mu nzitiramubu. Malariya yigeze kutuzengereza ariko ubu igenda igabanuka, maze imyaka ibiri ntavuza iyi ndwara”.[1]Mukakalisa Marie Xavera nawe avuga ko yigize kwifuza kwimuka muri aka gace kubera kurwaza malariya kubera kuribwa n’imibu ituruka mu gishanga cya Walufu, ariko nyuma yaje kugirwa inama, amenya uko yakwirinda.Ati “Ubu nta mwana urara atari mu nzitiramibu, simbure mituelle cyangwa ngo hafi y’urugo hareke ibiziba, ubu turatekanye.”Rugaravu Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo asaba abaturage kutirara bibwira ngo malariya yaragabanutse, cyane ko mu bihe by’imvura mu bishanga haba harimo amazi menshi akazana imibu itera Malariya.Ati “Imibu itera Malariya ishobora kuba yakororokeramo tubasaba kwirinda bihagije kuko byagira ingaruka ku buzima bwabo n’iterambere ry’igihugu.”Agaragaza ko bafatanyije na Minisiteri ibishinzwe hari umushinga wo gutunganya ibishanga biherereye muri uyu murenge harimo icya Walufu mu rwego rwo kurinda abaturage indwara zirimo na Malariya.

Ibindi Wamenya

[hindura | hindura inkomoko]
Ibimenyetso by'amaralia

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) gitangaza ko ibipimo byerekana ko yiganje mu Ntara y’i Burasirazuba no mu Majyepfo.Umuyobozi ushinzwe Porogaramu y’Igihugu yo kurwanya Malaria muri RBC,avuga ko hashyizweho ingamba zigamije guhashya Malariya.Ati “Dusaba ko buri wese yagira uruhare rukomeye mu kurwanya Malaria, nubwo imibare y’abayirwara igenda igabanuka mu Rwanda.”Dr Mbituyumuremyi avuga ko kuva mu mwaka wa 2019 kugera muri 2024 u Rwanda rwifuzaga kugabanya 50% by’abarwara Malariya n’abicwa nayo. Mu mwaka wa 2022 rwari rumaze kugabanyaho 76%, imibare iva kuri Miliyoni enye bayirwaraga icyo gihe igera ku bihumbi 990.[1]Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) gifite ingamba zihuriweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku Isi (OMS) ko mu mwaka wa 2030 bagomba kurandura indwara zititaweho uko bikwiye na Malariya.

imibu
  1. 1.0 1.1 https://umuseke.rw/2023/03/gatsibo-abaturage-bahugukiwe-ibanga-ryo-guhashya-malariya-aho-batuye/